Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo bwana GAKIRE Bob ari kumwe na bwana MUBIRIGI Paul wari uhagarariye inama y’ubutegetsi y’Uruganda rw’Ikigage muri iki gikorwa rwubatse muri Runda , ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, basuye urwo ruganda tariki 12 Gashyantare 2021 bagamije kureba uko imirimo yo gutunganya ikigage ihagaze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yavuze ko ugereranyije uko imirimo ihagaze igenda neza, asaba ubuyobozi bw’uruganda gukomeza kuzuza ibisabwa kugira ngo bagire ubushobozi n’uburenganzira bwo gukomeza gukwirakwiza hirya no hino mu gihugu iki kinyobwa. Yavuze ko Intara n’Akarere bazakomeza kuba hafi uru ruganda no gutanga inama zikenewe kugira ngo imikorere yarwo ikomeze kuba myiza kandi umusaruro wigaragaze.
Uyu muyobozi mu nama yagiranye n’ubuyobozi bw’uru ruganda, yasabye ko bakomeza gukora ibishoboka bakanezeza abakiriya babo, kandi inama bagiriwe bakazikurikiza kugira ngo iki kinyobwa kizakundwe. Yasabye kandi kwagura uburyo bwo kumenyekanisha ikigage (publicite) hifashishijwe uburyo bwose bushoboka, ngo kandi nta kabuza kizamenyekana kinakundwe.
Uru ruganda rwitezeho kugeza ikigage ku bagikunda, dore ko hari bamwe batakinywaga nyamara atari uko bacyanga, ahubwo ari ukubera ko babaga batizeye ubuziranenge bw’uburyo gitunganywamo.
Uru ruganda rwitezweho kandi guteza imbere igihingwa cy’amasaka, kimwe mu bihingwa gakondo cyasaga n’ikigenda kizimira. Ibi bizateza n’imbere abahinzi b’amasaka kuko umusaruro wabo uzaba ufite isoko.
Uru ruganda rw’Ikigage, rwubatswe ku bufatanye na SPIC ariyo Sosiyeti y’Ishoramari mu Ntara y’Akarere, hari kandi abashoyemo imari yabo aha twavuga nka KIG ariyo Sosiyeti y’Ishoramari mu Karere ka Kamonyi n’abandi.
Posts added by SPIC LTD
No available posts.